Kigali Up Festival igarukanye umwihariko wo kumurika imiziki ikorerwa mu Rwanda �Music Made in Rwanda�

Wpfreeware Views:132 July 26, 2022 IMYIDAGADURO
Nyuma y�imyaka hafi ine Iserukiramuco ry�umuziki rya Kigali Up ritaba, rigarukanye imbaraga n�impinduka. Kuri iyi nshuro nta muhanzi uzava hanze watumiwe, ahubwo ryahawe umwihariko wo kumurika impano z�abahanzi Nyarwanda higanjemo abanyuze mu ishuro rya muzika ryo ku Nyundo. Kigali Up Festival yaherukaga kuba muri 2018, icyo gihe hari hatumiwemo Alpha Blondy uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Africa. Nyuma yahoo iriserukiramuco ntiryongeye kuba kugeza ubwo hadutse na Covid-19 yahise icecekesha ibikorwa by�imyidagaduro mu gihe gisaga imyaka ibiri. Muri uyu mwaka iri serukiramuco ryongeye kugarurwa gusa rigarutse mu isura nshya. Kuri iyi nshuro nta muhanzi w�umunyamahanga uzatumirwa ahubwo urubuga rwahawe abanyempano b�Abanyarwanda byumwiriko abaciye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo risigaye rikorera i Muhanga. Uyu mwihariko w�iri serukiramuco kuri iyi nshuro wiswe uwo kugaragaza imiziki ikorerwa mu Rwanda (Music Made in Rwanda). Kigali Up Festival y�uyu mwaka izatangira ku wa 6 Kanama 2022, ikazabera ku kigo ndangamurage cy�Abafaransa. Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari 20000Frw ku muntu umwe .

IZINDI NKURU