Cristiano Ronaldo yagarutse mu kazi i Manchester

Wpfreeware Views:67 July 27, 2022 IMIKINO
Nyuma yo kwifuza kujya gukina mu yandi makipe ariko bikaba bikomeje kwanga, rutahizamu w'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo yagarutse mu Bwongereza gukomeza imyitozo na bagenzi be. Kuva ikipe ya Manchester United yatangira gutegura umwaka utaha w'imikino 2022/2023, Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze ajyana n'iyi kipe mu bihugu yakiniyemo imikino itandukanye ya gicuti. Uyu munya-Portugal w'imyaka 37, yavuzwe mu makipe arimo Bayern Munich, Chelsea, PSG n'izindi zifite itike yo kuzakina amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, Uefa Champions League. Amakipe yose uyu rutahizamu yavuzwemo, nta n'imwe yigeze igaragaza ubushake bwo kumugura, cyane ko iyo bigeze ku mishahara uyu mukinnyi ahita ahenda. Ibinyamakuru byo ku Mugabane w'i Burayi biravuga ko uyu rutahizamu agomba kubanza kuganira n'umutoza mukuru wa Manchester United, Erik ten Hag ku hazaza he muri iyi kipe idashaka kumugurisha.

IZINDI NKURU