Somalie:Abantu 9 bapfiriye mu gitero cy'ubwiyahuzi

Wpfreeware Views:143 July 27, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Somalie byibuze abantu 9 bapfuye kuri uyu wa gatatu ahitwa Marka mu majyepfo y'igihugu nyuma y'aho umwiyahuzi yiturikijeho igisasu ku nyubako ya leta. Ni gitero cyigambwe n'umutwe wa Al Shabab bivugwa ko byashakaga kwivugana Abdullahi Ali Ahmed Wafow,akaba ari umuyobozi w'intara ya Marka,ikaba iri mu birometero 100 mu majyepfo y'umurwa mukuru Mogadiscio;mu gace ka Bas-Shabelle. Perefe Abdullahi Wafow akaba ari no mubiciwe muri iki gitero cy'ubwiyahuzi ari nawe cyari kigambiriye,n'abandi biganjemo abashinzwe umutekano. Abatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP ko uwo mwiyahuzi yari yambaye imyenda ya gisivili akaba yabanje kwegera perefe mbere yo kwiturikizaho igisasu. Umutwe wa Al Shabab ufite inkomoko kuri Al Qaida umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano muri iki gihugu cya Somalie.

IZINDI NKURU