Nigeria:Abantu 13 baturikanywe n'igisasu ubwo bajyaga kukigurisha baziko ari imari

Wpfreeware Views:148 July 27, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Nigeria iturika ry'igisasu ryahitanye abantu 13 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba mu gace ka Bama ahimuwe abaturage kubera intambara.Intandaro yiri turika ikaba arabashakaga gutwara ikintu nyuma yo kugicukura aho bakibonagamo imari ishyushye.13 bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi batatu bakomeretse cyane. Bama ni agace kakunzwe kurangwamo n'intambara hagati ya guverinoma n'imitwe y'abadjihadistes. Iki gisasu kikaba cyaturitse ubwo aba bantu bari bagitwaye bacyerekeza mu mugi,bikaba bivugwa ko ari igisasu gishobora kuba aricyo mu mwaka wa 2015;ubwo leta yarasaga ku mutwe wa Boko Haram ubwo yashakaga kongera kwigarurira aka gace. Nyuma y'imyaka itatu abaturage bari barahunze aka gace baje kugaruka aho bamwe biberaga mu nkambi. Aba baturage bakaba bari bakunze gushakisha cyangwa se gusyaga bimwe mu byuma bakajya kubigurisha kugira babone ikibatunga. Igisirikare cya Nigeria gikomeje kurwana no guca imitwe yitwaje intwaro imyaka 13 irenga irashize imaze kugwamo abarenga 40.000 abarenga miliyoni 2 barahunze.

IZINDI NKURU