Higiro Thomas yatandukanye na AS Kigali

Wpfreeware Views:107 July 28, 2022 IMIKINO
Uwari umutoza w'abanyezamu b'ikipe ya AS Kigali FC, Higiro Thomas yatandukanye na yo yerekeza muri Police FC. Nyuma yo gutandukana n'abakinnyi barimo Ishimwe Christina, Abubakar Lawal, Ndekwe F�lix, Rurangwa Mossi na Michael Sarpong, hakurikiyeho uwari umutoza w'abanyezamu. Higiro Thomas wari umaze imyaka umunani muri iyi kipe y'Umujy wa Kigali, yamaze gutandukana nayo. Uyu mutoza azakomereza akazi ke muri Police FC yamaze gusinyira amasezerano. Higiro ari kumwe na AS Kigali, yegukanye ibikombe bitatu by'Amahoro na kimwe cya Super Coupe. Yazamuriye urwego abanyezamu batandukanye muri iyi kipe, barimo Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, Ndoli Jean Claude werekeje mu butoza, Bate Shamiru ugihari ubu, Rugero Chris, Ntwari Fiacre n'abandi.

IZINDI NKURU