Kiyovu Sports yabonye umutoza mushya

Wpfreeware Views:141 July 29, 2022 IMIKINO
Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko Alain-Andr� Landeut ari we mutoza mukuru w'iyi kipe. Nyuma yo gutandukana n'itsinda ry'abari abatoza ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw'iyi kipe bwahise bushaka igisubizo cy'abazabasimbura kandi bakazitwara neza. Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'umugoroba, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Mvukiyehe Juv�nal, bwatangaje ko Umubiligi ufite amamoko yo muri DRC, Alain-Andr� Landeut ari we mutoza mukuru w'iyi kipe. Uyu mutoza yahawe inshingano zo gutoza Kiyovu Sports mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere n'ubwo ubuyobozi bw'ikipe bwifuzaga kumusinyisha amasezerano y'imyaka itanu ariko ababera ibamba. Akimara kwerekanwa, uyu mutoza w'imyaka 45 yavuze ko ikimuzanye ari ugukomereza aho yasanze ikipe kuko atayisanze habi ariko kandi ahamya ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye. Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juv�nal yavuze ko bizeye kandi bafitiye icyizere uyu Mubiligi ahanini bitewe n'ubuhanga bamuziho. Uyu muyobozi yavuze ko bo bifuzaga kumugumana mu myaka itanu iri imbere, ariko yongeraho ko mu gihe ikipe itagera ku ntego zayo no gutandukana ku mpande zombi byaba bishoboka. Ati �Sinzi impamvu mwatunguwe no kuba yasinye imyaka itatu. Ubundi twe twifuzaga ko yadusinyira imyaka itanu ariko aranga. Uburyo bwo gutandukana burahari kandi nta ruhande rubangamiwe.� Alain-Andr� Landeut yatoje amakipe arimo DC Motema Pembe, Berkum Chelse, CIK na Kaloum.

IZINDI NKURU