Byari ibyishimo byikirenga mu gitaramo cyo kurata ubutwari bw'Inkotanyi “Inkotanyi Cyane”

Wpfreeware Views:70 July 09, 2022 IMYIDAGADURO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 nibwo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cyo kurata ubutwari bw'INKOTANYI cyiswe ‘Inkotanyi Cyane’ cy’umuhanzi Masamba Intore. Iki gitaramo cyari mu mujyo w’icyumweru cyo kwizihiza isabuku yo kwibohora ku nshuro ya 28, cyateguwe na RG Consult isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo bitandukanye harimo na Kigali Jazz Junction. Umuhanzi Masamba Intore ari nawe wari nyiri igitaramo, yanyuze abacyitabiriye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izifashishwaga ku rugamba. Masamba yinjiye aririmba Inkotanyi Cyane ahita yanzika n’izindi nka Fourteen, Ibigwi by'inkotanyi, Majeshi makali, Hobe Hobe, Kibonge, Nzovu, Sisi wenyewe n’izindi nyinshi zitaka ubutwari bw’Inkotanyi. Ku rubyiniro yari kumwe na Ruti Joel gusa ntiyagumyeho ahubwo yamanutse hasi mu bafana bacinya akadiho ivumbi riratumuka, iki ni igikorwa abakunzi be bishimiye cyane kuko babonye umwanya wo gutaramana no gusabana begeranye. Ubwo Massamba yizihirwaga yatangiye guhamagara bamwe mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Umukirigitananga Ngarukiye Daniel wongeye kugera mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi aba mu Bufaransa. Yanahamagaye Angel na Pamella bamaze kubaka izina mu ndirimbo gakondo baririmbana indirimbo ikundwa n’Abanyarwanda benshi ’Sindagira Unsange’. Uretse Masamba iki gitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi barimo Mariya Yohani nawe uri mu bakomeye kandi bubashywe muri muzika y’u Rwanda. Ruti Joel ari nawe wabimburiye abandi ku rubyiniro ndetse na Jule Sentore wamukurikiye. Abahanzi bose muri iki gitaramo baririmbye umuziki ucuranze mu buryo bw’umwimerere bafashijwe na The Target band hamwe na Kesho band.

IZINDI NKURU