Bate yatandukanye na AS Kigali yari amazemo imyaka agahishyi

Wpfreeware Views:63 July 29, 2022 IMIKINO
Uwari umunyezamu w'ikipe ya AS Kigali FC, Bate Shamiru ukomoka muri Uganda, yamaze gutandukana n'iyi kipe nk'uko byemejwe n'ubuyobozi. Ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, ubuyobozi bwa AS Kigali bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Bate Shamiru wari umunyezamu w'iyi kipe, bunamwifuriza ishya n'ihirwe ahandi azakomereza akazi. Uyu munyezamu wari umaze imyaka hafi icumi muri AS Kigali, ikipe izirikana ko yayihaye ibyo yari afite ariko nanone igihe cyari iki ngo batandukane. AS Kigali yahise isinyisha umusimbura wa Bate amasezerano y'imyaka ibiri, umunya-Kenya Peter Odhiambo uvuye muri Sofapaka. Bate yakiniye amakipe arimo Espoir FC y'i Rusizi, Kiyovu Sports na AS Kigali yari arambyemo.

IZINDI NKURU