Umuhanzi Tay C yageze i Kigali abura inyama yari yasabye

Wpfreeware Views:393 July 30, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo umuhanzi w�Umufaransa ariko ufite inkomoka muri Cameroon, Julien Bouadjie wamamaye nka Tay C yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere aho yatumiwe mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022. Mbere yuko Tay C agera i Kigali yari yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abanya-Kigali kuzaza kumwakira ku kibuga cy�indege bamuzaniye inyama nk�impano. Ahagana ku isaha ya saa yine z�ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo yasesekaye ku kibuga cy�indege yakirwa n�abateguye igitarao aje kuririmbamo ndetse n�itangazamakuru. Inyama yari yasabye ntazoyabonye nawe ntiyatinda ku kibuga cy�indege, ntiyigeze avugisha itangazamakuru kuko agisohoka mu kibuga cy�indege yahise yinjira mu modoka yerekeza kuri hotel yacumbikiwemo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tay C azagutaramira muri Arena mu gitaramo afatanyamo n�abandi bahanzi ba hano mu Rwanda aribo Christopher, Nel Ngabo, Ruti Joel, Kenny K Shot, Dj Pius, Kivumbi King, Seyn, Inki, Kevin Kade. Umuziki muri iki gitaramo iraza kuba ivangwa na Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Tyga, Target Bad na Urban Song.

IZINDI NKURU