Ukraine n'Uburusiya baritana ba mwana ku rupfu rw'imfunga z'intambara

Wpfreeware Views:45 July 30, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, Umunyamabanga mukuru w�Inama nkuru y�umutekano ya Ukraine, Oleksiy Danilov,yavuze ko u Burusiya bwarashe ibisasu ahacumbikiwe imfungwa z�intambara z�AbanyaUkraine, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku iyicarubozo n�ubwicanyi zikorerwa. Ukraine yavuze ko irimo gushinjwa ibinyoma by�uko ngo yaba ari yo yarashe ibisasu (rockets), ku nkambi icumbikiweho imfungwa z�intambara mu gace kagenzurwa n�u Burusiya ka Donetsk, aho u Burusiya bwatangaje ko ibyo bisasu byahitanye abagera kuri 53 muri izo mfungwa z�intambara. U Burusiya bwatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa HIMARS rockets ingabo za Ukraine zahawe na Amerika, byakomerekeje izindi mfungwa z�intambara z�Abanya-Ukraine zigera kuri 75, kuri iyo gereza ya Olenovka. Abayobozi ba Ukraine bo bavuga ko ukuri ari uko ingabo z�u Burusiya ari zo zarashe iyo gereza, nk�uko byatangajwe na Oleksiy Danilov. Yavuze ko igisirikare cy�u Burusiya cyarashe ibisasu kuri gereza ya Olenovka, ubwo ni uburyo bwabo bwo kugerageza guhisha ibimenyetso ku iyicarubozo n�ubwicanyi bakorera abasirikare b�Abanya-Ukraine b�imfungwa z�intambara. Ibyo Danilov yabivuze nyuma y�itangazo ryasohowe n�Umugaba w�Ingabo za Ukraine kuri uyu wa Gatanu, aho ryavugaga ko ibisasu byarashwe kuri iyo gereza ari iby�u Burusiya.

IZINDI NKURU