USA:Abantu bagera kuri16 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n�imvura idasanzwe

Wpfreeware Views:72 July 30, 2022 AMAKURU
Abantu bagera 16 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n�imvura idasanzwe, yaguye guhera ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika ndetse ku munsi wejo kuwa gatanu ikaba yarakomeje kugwa ku bwinshi,iyi mibare kandi ishobora kuza kwiyongera. Guverineri waho, wa kentucky yavuze ko iyi myuzure yazanye ubukana bukomeye mu mateka ya vuba aha, ukurikije uko yasenye cyane kandi ikanica abantu benshi. Kugeza ubu umubare w�ababuriwe irengero nturamenyekana. Mu gace kitwa Jackson, imihanda imwe n�imwe yabaye nk�imigezi kuko yuzuyemo amazi, harimo n�imodoka ba nyirazo bataye aho. Abaturage benshi bamaze kubona uko imyuzure igenda yiyongera, ngo bahungiye ku bisenge by�inzu zabo, mu gihe bagitegereje kubona ubutabazi. Perezida Joe Biden akaba yohereje ubutabazi ndetse atangaza ko aya ari amakuba yagwiririye igihugu cya Amerika. Kugeza ubu ngo ubutabazi burimo gukorwa hifashishijwe indege za kajugukugu, ariko n�ubwato bwatangiye gukoreshwa mu bikorwa nk�uko Guverineri Beshear yabitangaje. Ubu muri ako gace hashyizweho ibihe bidasanzwe. Guverineri Andy Beshear, yavuze ko umubare w�ababuriwe irengero utaramenyakana, bitewe n�uko hari uduce abashinzwe ubutabazi batarashobora kugeramo.

IZINDI NKURU