Gisubizo Ministries bamuritse album yabo ya gatatu mu gitaramo cyahembuye imitima ya benshi

Wpfreeware Views:49 July 11, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, nibwo itsinda rimaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries bamuritse album yabo ya gatatu mu gitaramo bise �Worship Legacy�. Muri iki gitaramo, abaririmbyi ba Gisubizo Ministries baririmbye mu bice bibiri, ari nako bahinduranya imyambaro bari bambaye n�uburyo uruhimbi (stage) rwabaga ruteguye. N'igitaramo cyaranzwe n�ubwitabire buri hejuru ku buryo wabonaga icyumba kinini cy�uru rusengero rwa CLA, cyuzuye. Abitabiriye wabonaga banezerewe, buzuye Ubuntu bw�Imana. Iki gitaramo cyanafatiwemo amashusho y�indirimbo z�iritsinda ziri kuri iyi album yabo ya gatatu., zikazgenda zisohoka buhoro buhoro. Gisubizo Ministries imaze imyaka irenga 18 iboneye izuba i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye ari korali y�abanyeshuri bishyize hamwe muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais. Yakoraga ibitaramo byo kwinjira mu biruhuko no kubisoza ku biga mu mashuri yisumbuye. Igitekerezo cyo gutangiza minisiteri cyazanywe na komite y�abantu 10. Ni intambwe yarebaga ku kwagura ivugabutumwa, rikajyana n�ibikorwa by�ubugiraneza. Uyu muryango uzwi cyane mu iyamamazabutumwa ry�indirimbo. Ni wo wibarutse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikomeye mu Rwanda no mu karere. Nzeri ya 2004 ni urwibutso kuri Gisubizo Ministries! Abaririmbyi bayo bwa mbere baririmbiye muri Restoration Church Kimisagara.

IZINDI NKURU