RDC:Ingabo za MONUSCO zishe babiri abandi 15 barakomereka ku mupaka wa Kasindi

Wpfreeware Views:208 August 01, 2022 AMAKURU
Abantu batandukanye bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n�ingabo za MONUSCO ku cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza DRC na Uganda. Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda. Itangazo ry�ibiro by�umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, ryavuze ko yarakajwe n'ibyabaye, kandi ko ashyigikiye gufunga abasirikare bakoze ibi asaba ko batangiza iperereza ako kanya. Perezida Evariste Ndayishimiye w�u Burundi, yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko bakurikirana hafi uko ibintu byifashe muri RDC kandi yamagana ibyabaye i Kasindi dore ko ubu ari nawe uyoboye umuryango w'Afurika y'uburasirazuba. Denis Mukwege, umunyecongo wahawe igihembo cy�amahoro cya Nobel, yatangaje ko ababajwe n�urugomo rutakwihanganirwa rw�abasirikare ba ONU ku baturage n�abapolisi ba RDC. Mukwege avuga ko yifuza ko habaho ubucamanza kuri iki gikorwa cyabereye i Kasindi. Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n�abo basirikare bidafite impamvu ibisobanura. Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba ONU binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y�impaka zabanje kubaho. Aba basirikare ba ONU barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro, bakomeje kurasa mu gihe imodoka zabo zatambukaga muri �centre� ya Kasindi. Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy�Epfo na Beni. Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by�inyeshyamba. Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.

IZINDI NKURU