Agasuzuguro Tay C n�abamutumiye beretse abahanzi Nyarwanda, Nel Ngabo, Dj Pius na Kevin Kade bangirwa kuririmba

Wpfreeware Views:820 August 01, 2022 IMYIDAGADURO
Ni kenshi hakunze kuvugwa agasuzuro gakorerwa abahanzi Nyarwanda agasuzuguro kerekwa abahanzi Nyarwanda mu gihe batumiwe mu gitaramo bahuriramo n�abanyamahanga hano i Kigali. Kuri iyi nshuro nabwo byongeye kugenda gutyo, bituma hari abangirwa ku ririmba kubera ibwiriza ryashyizweho n�umuhanzi Tay C mu gitaramo yakoreye muri BK Arena. Iki gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, cyari cyateguwe na kompanyi yitwa Intore Entertainment. Iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo Tayc n�abahanzi Nyarwanda barindwi ariko muri bo Ruti Joel, Seyn, Inki na Kivumbi King ni bo baririmbye gusa, abandi urubyiniro barurebesheje amaso ntibarukandagiraho. Ku isaha ya saa mbiri nibwo iki gitaramo cyatangiye, abahanzi bo mu kiragano gishya babimburiwe na Inki bagiye ku rubyiniro bararirimba, buri umwe agahabwa indirimbo ebyiri, ukabije zikaba eshatu. Ubwo Christopher yahamagawe ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa live ibintu bitashimishije na gato Tay C n�itsinda rye, bahise bategeka abateguye igitaramo kumukura ku rubyiniro kandi ntihagire undi muhanzi wo mu Rwanda wongera kuririmba live kuko na Tay C yari kuririmba playback ndetse asaba ko n�ibyuma bya love bihita bikurwa ku rubyiniro. Ibi byatumye Christopher ava ku rubyiniro adasoje kuririmba kuko bari batangiye kumushyiraho igitutu ngo aveho. Nyuma ya Christopher, Nel Ngabo yahamagawe ku rubyiniro maze itsinda ryagombaga kumucurangira rirazamuka, batangiye kwicara ku byuma bahise babwirwa ko uyu muhanzi atari buririmbe kuko yari agiye gukora live. Amakuru agera kuri BTN avuga ko Nel Ngabo yari yarateguje abateguye igitaramo ko azaririmba live ndetse baranabyemera, ku munota wayuma baramuhinduka nawe ababwira ko atarirmba playback kandi yariteguye live bipfa gutyo. Dj Pius na Kevin Kade na Nel Ngabo umwanya wabo wamizwe n�umuhanzi witwa Ocevne uri mu bakizamuka mu Bufaransa Tay C yazanye asaba ko nawe bamuha umwanya akaririmba kandi atari kuri gahunda. Uyu mukobwa yaririmbye hafi iminota 30 yose nyuma ye hakurikiraho Dj wa Tay C nawe wafashe hafi iminota 30 uyu muhanzi abona kuza ku rubyiniro. Ubariye hamwe Tay C yakoresheje amasaha abiri arenga urubyiniro yarugize urwe. Ubaze neza hari igihe kigera ku isaha yose yakoreshejwe ibitari biri kuri gahundi kandi hari abahanzi Nyarwanda bangiwe kuririmba kandi baramamajwe ndetse banageze muri BK Arena ku gihe. Si ubwambere kompanyi ya Intero Entertainment ivuzwe mu gusuzuguza abahanzi Nyarwanda ku banyamahanga baba batumiye.

IZINDI NKURU