Umwe mu bacuruzi bakomeye cyane muri Ukraine hamwe n'umugore we biciwe mu gitero gikomeye cy'ibisasu cy'Uburusiya

Wpfreeware Views:77 August 01, 2022 AMAKURU
Umwe mu bacuruzi bakomeye cyane muri Ukraine hamwe n'umugore we biciwe mu gitero gikomeye cy'ibisasu cy'Uburusiya ku mujyi wo mu majyepfo wa Mykolaiv. Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n'umugore we Raisa, bapfuye ubwo igisasu cya misile cyakubitaga ku rugo rwabo mu ijoro ryo ku wa gatandatu, nkuko byavuzwe n'ibitangazamakuru byo muri Ukraine. Vadatursky yari afite kompanyi y'ubuhinzi ya Nibulon ikora mu byo kohereza ibinyampeke mu mahanga. Yari yaranahawe igihembo cy'Intwari ya Ukraine. Umukuru w'umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych, yavuze ko iki gitero cy'ibisasu gishobora kuba ari cyo cya mbere gikaze cyane Uburusiya bugabye kuri uyu mujyi kugeza ubu. Habayeho kwangirika kuri hoteli, inyubako y'imikino, amashuri abiri, stasiyo y'ibitoro, no ku ngo. Umujyi wa Mykolaiv uri ku muhanda munini werekeza i Odesa. Odesa ni cyo cyambu cya mbere mu bunini cya Ukraine, kandi uyu mujyi wakomeje kugenda umishwaho ibisasu.

IZINDI NKURU