Ingabo za USA zivuganye Ayman al-Zawahiri wari Umuyobozi Mukuru w�Umutwe w�Iterabwoba wa Al-Qaeda

Wpfreeware Views:59 August 02, 2022 AMAKURU
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo z�iki gihugu zivuganye Ayman al-Zawahiri wari Umuyobozi Mukuru w�Umutwe w�Iterabwoba wa Al-Qaeda. Uyu mugabo yishwe binyuze mu gitero cy�indege zitagira abapilote abasirikare b�iki gihugu bagabye muri Afghanistan ku Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022. Zawahiri yagiye ku mwanya w�ubuyobozi bwa Al-Qaeda mu 2011 nyuma y�urupfu rwa Osama Bin Laden. Ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura ibitero by�iterabwoba byibasiye Amerika ku wa 11 Nzeri 2001. Kuva icyo gihe yahise ashyirwa ku rutonde rw�abantu bahigwa bukware na Amerika. Yavuze ko urupfu rw�uyu mugabo ari ubutabera butanzwe ku baturage ba Amerika n�abandi bo hirya no hino ku Isi baguye mu bitero bya Al-Qaeda. Yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kwica abaturage ba Amerika. Amakuru atangwa na Amerika avuga ko Zawahiri yarashwe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles ubwo yari ku ibaraza ry�urugo rwe ruri i Kabul. Igitero cyo kwivugana Zawahiri cyakurikiranywe imbonankubone na Perezida Biden hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse aba ariwe utanga uburenganzira bwa nyuma bwo kumurasa. Ayman al-Zawahiri w�imyaka 71 yagize uruhare mu gutegura ibitero by�iterabwoba bitandukanye birimo icyagabwe ko bwato bw�intambara bwa Amerika mu 2000 ndetse n�ibyibasiye Ambasade za Amerika na Tanzania mu 1998.

IZINDI NKURU