Umuhanzi The Ben yageze i Kigali

Wpfreeware Views:376 August 03, 2022 IMYIDAGADURO
Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The ben yageze i Kigali aho yatumiwe mu gitaramo kizaba mu mpera z'iki cyumweru. Akigera ku kibuga cy'indege yasanganiwe n'abamutumiye muri iki gitaramo, itangazamakuru ndetse na bamwe mu bafana be bari baje ku mwakira. Mu magambo makeya yabwiye itangazamakuru akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe, yavuze ko iki gitaramo yatumiwe mo yacyiteguye bitandukanye n'ibindi yagiye akorera i Kigali, iki akigereranya n'ubukwe. Ati �Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe�. Mu bo akumbuye ku mwanya wambere yavuze ko ari mama we hagakurikiraho umukunzi we Pamella. Igitaramo The Ben yatumiwemo cyiswe Rwanda Rebirth Concert, kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. The Ben azagihuriramo n�abandi bahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk. The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali ku itariki ya 1 Mutarama 2020 mu gitaramo cya East African Party cyinjije Abanya-Kigali mu mwaka wa 2020. Aje i Kigali avuye muri Sweeden aho yataramiye Abanyarwanda bahatuye mu mpera z'icyumweru gishize.

IZINDI NKURU