Pelosi yavuye muri Taiwan,Ubushinwa bwariye karungu

Wpfreeware Views:166 August 03, 2022 AMAKURU
Umukuru w�inteko ishingamategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, yavuye muri Taiwan nyuma y�uruzinduko yahagiriye. akaba aza gukomereza muri Korea y�Epfo n�Ubuyapani.Ubushinwa bufata Taiwan nkintara yayo bwari bwaburiye Amerika ku8dahirahira bagera muri Taiwan ariko Byarangiye Pelosi agiyeyo. Minisitiri w�Ububanyi n�amahanga w�Ubushinwa Wang Yi yavuze amagambo akomeye mu gihe Pelosi yari muri Taiwan, ashinja abanyapolitiki ba Amerika gukina n�umuriro. Nyuma y�ibi, guhera ejo kuwa kane Ubushinwa buratangira imyiyereko ikomeye ya gisirikare irimo no kurasa ku nkengero za Taiwan. Beijing yasabye amato n�indege byo mu mahanga kutegera agace kari hafi ya Taiwan mu gihe cy�iyo myiyereko izageza ku cyumweru. Akarere k�inyanja kazengurutse Taiwan gasanzwe kagendwa cyane n�amato y�ubucuruzi. Taiwan iravuga ko ibikorwa Ubushinwa bugiye gukora binyuranyije n�amategeko mpuzamahanga. Ubushinwa bufata Taiwan nk�intara yayo yabwiyomoyeho kandi bwifuza kugarura ku gihugu, ku neza cyangwa ku ngufu. Ubushinwa bwagaragaje uburakari bukomeye kubera urugendo rwa Pelosi muri Taiwan, urugendo perezida wa Amerika yavuze ko atari ashyigikiye. Beijing ntiyahishe uburakari yatewe n�uru ruzinduko, ivuga ko rubangamiye ubusugire bw�Ubushinwa nk�igihugu.

IZINDI NKURU