Sudani: Umuntu wa mbere yasanzwemo Virus ya Monkeypox

Wpfreeware Views:54 August 04, 2022 AMAKURU
Inzego z�ubuzima muri Sudani zemeje ko habonetse umurwayi wa mbere ufite virus ya Monkeypox, ikomeje gukwirakwira mu bihugu byinshi ku isi. Minisiteri y�ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko umurwayi wa mbere wasanganywe iyi virus ari umunyeshuri w�imyaka 16, wo mu burengerazuba bw�intara ya Darfur. Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z� ibyorezo muri iki gihugu, Montaser Othman, yavuze ko hari abantu 38 bari gagaragaje ibimenyetso by�iyi ndwara, bapimwa bagasanga ntayo barwaye.Hakaba hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho uyu murwayi yaba yarayikuye. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, kubabara umutwe cyane, imitsi, umugongo, no gucika intege. Harimo no kugira uburyaryate ku mubiri, ndetse ugacika ibisebe. Ni indwara ihangayishije. Bimaze kugaragara ko mu bantu benshi monkeypox yikiza nta yindi miti umuntu afashe. Ariko ntibibuza ko ishobora guhitana cyangwa igatuma abantu bari hagati ya 3-6 ku ijana mu bayanduye bose, bajya mu bitaro. Imibare yerekana mu barwayi bamaze kuboneka muri iki gihe, nibura 10% bajyanywe mu bitaro ngo bavurwe uburibwe batewe na monkeypox. Abantu bagirwa inama yo kugabanya ibyago byo guhura n�abantu banduye bafite ibimenyetso, gukaraba mu ntoki bakoresheje amazi meza n�isabune cyangwa umuti wabugenewe, no kwirinda gukoresha ibintu byakoresheje n�abandi.

IZINDI NKURU