China yatangiye imyiyereko ya gisirikare ya mbere mu gusubiza ku ruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan

Wpfreeware Views:64 August 04, 2022 AMAKURU
Ubushinwa burimo gutangira imyiyereko ya gisirikare ya mbere ikomeye cyane mu nyanja zikikije Taiwan, nyuma yaho umukuru w'inteko ishingamategeko y'Amerika Nancy Pelosi akoreye uruzinduko kuri iki kirwa Abashinwa bafata nkicyayo. Iyi myiyereko yatangiye saa sita z'amanywa ku isaha yaho, saa kumi n'ebyiri za mu gitondo mu Rwanda , kandi mu tuce twinshi yitezwe kubera mu ntera ya kilometero 19 uvuye kuri iki kirwa. Taiwan yavuze ko Ubushinwa burimo kugerageza guhindura uko ibintu bisanzwe bimeze muri ako karere. Pelosi yakoreye muri Taiwan uruzinduko rugufi ariko rwateje impaka. Ubushinwa bufata Taiwan nk'intara yabwikuyeho bugomba kwisubiza yaba ku neza cyangwa se ku nabi. Iyi myiyereko ni igisubizo cy'uburakari Ubushinwa bwerekanye kuri urwo ruzinduko, nubwo bwanaburijemo ubucuruzi bumwe na bumwe n'iki kirwa. Ubushinwa buvuga ko iyi myiyereko ibera mu nzira zo mu mazi zikoreshwa cyane kandi irabamo no kurasa amasasu nyamasasu. Taiwan ivuga ko iyi myiyereko ari ugufunga inyanja n'ikirere, ndetse yavuze ko ku wa gatatu yakoranyije indege z'intambara mu rwego rwo kwirukana indege z'intambara z'Ubushinwa.

IZINDI NKURU