Juv�nal yasabye Abayovu kwikuramo Emmanuel Okwi

Wpfreeware Views:61 August 04, 2022 IMIKINO
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juv�nal, yemeje ko ibiganiro na rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi, bihari ariko ko atanabonetse hari abamusimbura kandi neza. Mu mwaka ushize w'imikino, umwe mu bakinnyi beza Kiyovu Sports yari ifite ndetse wanayifashije, ni rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi ukomoka muri Uganda. Ni umuinnyi wafashije iyi kipe mu mikino yayikiniye irimo uwo Kiyovu yatsinzemo APR FC ibitego 2-1. Nyuma yo gusoza amasezerano y'umwaka yari yasinyiye iyi kipe yo ku Mumena, Okwi yasubiye iwabo muri Uganda ariko abashinzwe kumushakira akazi [agents] bo bakomeje kumushakira aho yajya gukina hatari mu Rwanda. Aganira n'abanyamakuru, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juv�nal, yameje ko hari ibiganiro n'uyu rutahizamu ngo agaruke muri iyi kipe kandi hari icyizere cyo kuba yayigarukamo. Ati �Emmanuel Okwi yasoje amasezerano. Twamweretse ko tumwifuza. Ubu nta kipe afite, yajya mu ikipe ashaka yose yamuha byinshi. Twamuhaye offer yacu, nayishima azagaruka, kandi natanayishima tuzashaka n'abandi.� Yongeyeho ati �Ariko turaganira kandi nta yindi kipe arasinyira. Mu gihe nta handi arasinya ibiganiro byacu nawe biracyahari kandi biragenda neza ndetse bigeze heza.� Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w'imyaka 29, yifuza kujya gukina ku mugabane wa Aziya ariko bitakunda akabanza gushaka ahandi bamuha ibyisumbuye ku byo Kiyovu Sports yamuhaga.

IZINDI NKURU