Umuhanzi Slaï na Lilian Mbabazi banyuze abitabiriye cya Kigali Jazz Junction (Amafoto)

Wpfreeware Views:69 July 08, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyiswe Kigali Jazz Junction. Umuhanzi wUmufaransa Slaï na Lilian Mbabazi wo muri Uganda nibo bari abahanzi bimena muri iki gitaramo. Neptunez Band nibo bafunguye iki gitaramo basusurutsa imbaga yabacyitabiriye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Happy ya Pharrell Williams, Man down ya Rihanna, Love nwantiti ya C Kay, Alcohol ya Joe Boy nizindi zitandukanye. Ahagana saa tatu z'joro nibwo Lilian Mbabazi yaje ku rubyiniro. Uyu muhanzikazi wUmunyarwakazi ukorera umuziki muri Uganda yaririmbye ibihangano bye birimo Dange” na Yegwe weka yakoranye na Kitoko. Yanyuzagamo akavuga ko yishimiye kugaruka kuririmbira mu Rwanda , ati Nishimiye kugaruka mu Rwanda hari hashize igihe. Ndatekereza ko mama wanjye ari hano Yaririmbye izindi ndirimbo zirimo Ndabivuze, aho yavuze ko ariyo ndirimbo ya mbere yakoze iri mu kinyarwanda cyuzuye. Mbabazi yakundanye na Mowzey Radio witabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018. Aba bombi bamenyanye mu 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere. Bahavuye basoje amasomo ariko bahita binjira mu muziki nkimpano yatumye ubumwe bwabo bukomera. Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye i Kigali igihe kinini mbere yuko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere ari nabwo yinjiye mu itsinda rya Blue3. Yamenyanye na Radio bahujwe na muzika bombi biyumvagamo ariko batarabikora nkumwuga. Agitangira gukundana na Radio (watabarutse) yabanje kubibwira barumuna be na babyara be babaga i Kampala, ngo yaje kubwira nyina ibya Radio ubwo yasamaga bimutunguye afite imyaka 26. Aba bombi bagiye bakundana bakongera bagashwana gusa bafitanye abana babiri; Asante Manzi na Izuba. Aba bana yabaririmbiye muri Kigali Junction. Yavuze ko yibarutse mu 2010 umwana we mukuru yise Asante ubu ufite imyaka 12 ndetse na Izuba ufite umunani. Arangije ati Muzi icyo bivuze kuba umubyeyi. Iyi ndirimbo nayise Smile nayikoreye abana banjye. Yahise yanzika nizindi ndirimbo zirimo Nakudata ya Radio nizindi ndirimbo ze. Uyu muhanzikazi yageze aho ajya mu bafana ibyishimo biba byose kuri bo. Igitaramo cyashyizweho akadomo na Patrice Sylvestre [Slaï]. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye byishimiwe birimo Autour de toi, Après la tempête, Pour Toi, Ce Soir Flamme, Dernière danse n’izindi. Kuva yatangira kugeza asoje abantu bari bahagaze. Asoza igitaramo yagize ati Mfite ibyishimo byinshi. Mwakoze cyane. Murakoze mu kinyarwanda ni ijambo yagiye asubiramo cyane. Umurishyo wa nyuma wakomwe 23:58. Slaï wimyaka 49 yaherukaga kuririmba muri Kigali Jazz Junction ku wa 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel. Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Apres la tempete, Autour de toi,Ce soir Flamme nizindi zinyura abakunda umuziki ugenda gake. Amazina ye asanzwe ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka ValdOise mu Majyaruguru yu Bufaransa ni umuririmbyi wUmufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.

IZINDI NKURU