Kenya:Abaturage barenga miliyoni 22 bazindukiye mu matora y'umukuru w'igihugu

Wpfreeware Views:167 August 09, 2022 AMAKURU
Kuri uyu wa kabiri ni umunsi ukomeye mu gihugu cya Kenya,Aho bazindukiye mu matora y'umukuru w'igihugu mu gushaka umusimbura wa Uhuru Kenyatta wari kubutegetsi kuva 2013.Ibiro by'itora byafunguye saa kumi n'ebyiri birafunga saa kumi n'imwe z'umugoroba. Raila Odinga umaze kwiyamamaza inshuro eshanu na William Ruto wari visi perezida,nibo bahabwa amahirwe mu bakandida bane bose bari kwiyamamaza. Iki gihugu cya Kenya n'abaturage miliyoni mirongwitanu n'esheshatu binjiye mu matora ikibazo cy'ubukungu kitifashe neza,ndetse urubyiruko rugize 3/4 by'abaturage ruvuga ko rwibasiwe n'ikibazo cy'ubushomeri,aho iki kibazo cyikubye ishuro ebyiri mu myaka itanu ishize. Komisiyo y'amatora ya Kenya iri ku gitutu gikomeye cyo kuba aya matora yarangira mu mucyo ndetse nta nurugomo rubayeho nkuko byari byagenze mu matora aheruka aho muya 2007-2008 abantu bagera 1.100 bahatakarije ubuzima.

IZINDI NKURU