USA:Inyubako ya Donald Trump yasatswe na FBI,agaragaza uburakari

Wpfreeware Views:76 August 09, 2022 AMAKURU
Uwahoze ari perezida wa Leta z'unze Ubumwe za Amerika Donald Trump ,kuri uyu wa mbere yatangaje ko inyubako ye iherereye Floride,Mar-a-Lago yasatswe na FBI. Trump ufite ibirego byinshi mu nkiko ntiyatangaje impanvu y'isakwa,gusa ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko bifite aho bihuriye n'impapuro zifite amakuru ajyanye no gucunga umutungo nabi zajyanywe Mar-a-Lago. Mu itangazo yasohoye, Trump yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye kuri Amerika,aho yavuze ko inyubako ye nziza ya Mar-a-Lago iherereye Palm Beach muri Floride yasatswe na Polisi ndetse igotwa n'abakozi bnshi ba FBI,akaba yatangaje ko ibi byose ari ingaruka za Politiki kuko nta wundi Perezida wa Amerika byabayeho. Yatangaje ko nyuma yo gukorana n'inzego zitandukanye bitari ngombwa ko inyubako ye isakwa n'inzego z'umutekano,yaho yatangej ko banasenye ku ngufu ububiko bwe bw'umutamenwa.

IZINDI NKURU