Kizz Daniel agiye gukora igitaramo cyo gusaba imbabazi abanya-Tanzania

Wpfreeware Views:76 August 10, 2022 IMYIDAGADURO
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel agiye gukora igitaramo cy�ubuntu muri Tanzania mu rwego rwo gusaba imbabazi nyuma yuko bamutegereje mu gitaramo bakamubura bigateza imvururu. Ku itariki ya 7 Kanama 2022 nibwo byari biteganyijwe ko Kizz Daniel ataramira abakuzni ba muzika ye muri Tanania, icyakora siko byaje kugenda kuko uyu muhanzi bamutegereje mu gitaramo baramubura kandi yageze muri iki gihugu. Abari bitabiriye iki gitaramo bagize umujinya bituma bateza imvururu nyinshi ndetse banamenagura ibikoresho bitandukanye byari aho cyagombaga kubera. Bucyeye bwaho Polisi yo muri iki gihugu yahise ita muri yombi uyu muhanzi ngo ajye kubazwa impamvu atabonetse mu gitaramo, icyakora ntibyatinze kuko yahise arekurwa. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n�abanyamakuru bo muri Tanzania kuri uyu wa 9 Kanama 2022, asobanuye ikibazo cyatumye atabasha kuririmba mu gitaramo yagombaga gukora ku wa 7 Kanama 2022. Kizz Daniel yavuz ko yananiwe kujya kuririmba kuko yari yahuye n�ikibazo cy�inzira zagombaga kumukura muri Uganda aho yari yataramiye ku wa 6 Kanama 2022. Uretse kugorwa n�inzira, yagize ikibazo cyo kubura ibikapu bye byari binarimo ibikoresho yari kwifashisha mu gitaramo ndetse n�imyenda yari kwambara. Uyu muhanzi n�abari bateguye iki gitaramo biyemeje gutegura ikindi gitaramo cy�ubuntu mu rwego rwo gusaba imbabazi abafana. Iki gitaramo bahise bagishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, nyuma yo kugisoza biteganyijwe ko azahita aza i Kigali aho azataramira ku wa 13 Kanama 2022.

IZINDI NKURU