Ferwafa n'Ishyirahamwe ryo muri Maroc byasinyanye amasezerano

Wpfreeware Views:67 August 10, 2022 IMIKINO
Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko ryasinyanye amasezeano n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Maroc. Mu minsi ishize, perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko u Rwanda rwasabye Maroc ubufatanye bwo guhugura abasifuzi ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry'amashusho asigaye yifashishwa n'abasifuzi [VAR]. Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yemeje ko perezida wayo, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Maroc, FRMF. Bati �Ejo hashize, perezida Nizeyimana Olivier, yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na perezida wa FRMF, Fouzi Lekja. Amasezerano azibanda ku bya tekinike n'mahugurwa ku miyoborere, imikoranire ku marerero no guteza imbere abato n'abagore.� Bongeyeho bati �Gutegura imikino ya ku makipe y'Ibihugu y'Ibi bihugu byombi, amahugurwa ku batoza n'abandi bashinzwe ibya tekinike no gutegura ibikorwa bya siporo bitandukanye.� Ibi biraza byiyongera ku byo Nizeyimana Olivier yari aherutse kubwira itangazamakuru, ko Ferwafa yasabye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Maroc ubufatanye bwo gufasha abasifuzi b'Abanyarwanda mu bijyanye n'amahugurwa.

IZINDI NKURU