Nigeria:Abacyekwaho kugaba igitero ku rusengero batawe muri yombi

Wpfreeware Views:64 August 10, 2022 AMAKURU
Inzego z�umutekano mu gihugu cya Nigeria zataye muri yombi abantu bacyekwaho kugaba igitero ku rusengero rumwe mu kwezi kwa gatandatu guheruka,ni ubwicanyi bwaguyemo abantu 40 abandi benshi barakomereka.Iki gitero kikaba cyarabaye taliki,5 Kamena kuri kiliziya gatorika ya St francois mu mugi wa Owo mu majyepfo y�uburengerazuba bwa Nigeria. Inzego z�ubuyobozi zikaba zari zashyize iki gitero ku mutwe w�iterabwoba w�abadjihadistes wa leta ya kisiramu ISWAP. General,Lucky Irabor umugaba w�ingabo yabwiye abanyamakuru ko bataye muri yombi abari inyuma y�icyo gikorwa cyo kwica inzirakarengane mu kiliziya.Bakaba batawe muri yombi mu gikorwa cyakozwe n�igisirikare,polisi ndetse n�izindi nzego z�umutekano. Guverineri wa leta ya ondo,Rotimi Akeredolu yatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi harimo umwe mubacumbikiye aba bicanyi aho biriwe mbere gato yo gukora igitero,ibikorwa byo gufata abandi nabyo bikaba bigikomeje. Perezida Muhammadu Buhari usoza mandat ye ya kabiri muri 2023, yanenzwe kutagira icyo akora ku mitwe yitwaje intwaro ndetse n�iyibyihebe ikomeje guhungabanya umutekano wa Nigeria.

IZINDI NKURU