Rwatubyaye yatangiye imyitozo muri Rayon

Wpfreeware Views:65 August 11, 2022 IMIKINO
Myugariro w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Rwatubyaye Abdoul wasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri, yatangiye imyitozo muri iyi kipe, abafana b'ikipe buzura mu Nzove ku bw'urukundo bamufitiye. Ku wa Kabiri tariki 9 Kanama, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdoul wavuye muri FC Shkupi yo muri Mac�donie. Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri, uyu myugariro yagaragaye mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports. Iyi myitozo yabaye ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, yagaragayemo abafana benshi bagaragarije urugwiro uyu myugariro. Uyu musore waje ku nshuro ye ya Kabiri muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yari amaze amezi hafi umunani adakina kubera imvune yagize muri Mutarama uyu mwaka.

IZINDI NKURU