Derrick wakiniraga Kiyovu yerekeje muri Rwamagana City

Wpfreeware Views:174 August 11, 2022 IMIKINO
Myugariro wo hagati, Mutangana Derrick wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yerekeje muri Rwamagana City yazamutse mu Cyiciro cya Mbere. Nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports, ntabwo ubuyobozi bw'iyi kipe bwifuje kugumana na Mutangana Derrick wari uyimazemo imyaka itatu. Uyu myugariro wo hagati, yahisemo gusubira iwabo i Rwamagana, maze asinyira ikipe ya Rwamagana City amasezerano y'umwaka umwe [2022-2023]. Uyu musore ubwo yari atangiye guhabwa umwanya muri Kiyovu Sports, umukino we wa Mbere yakinnye ni uwa Rayon Sports ahita afata umwanya kuva ubwo. Mu myaka ibiri ishize, ntabwo uyu musore yagize amahirwe yo kubona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, byanamugizeho ingaruka zo gusoza shampiyona adahaze neza.

IZINDI NKURU