Sheebah Karungi yageze i Kigali yakirwa na Ariel Wayz

Wpfreeware Views:318 August 11, 2022 IMYIDAGADURO
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo umuhanzikazzi Sheebah Karungi wo muri Uganda yasesekaye mu mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu gitaramo kizaba mu mpera z�iki cyumweru. Ahagana ku isaha ya saa tanu z�ijoro nibwo Sheeba yasesekaye ku kibuga cy�indege i Kanombe, akihagera yasanganiwe na Ariel Wayz wamuzaniye indabo zo kumuha ikaze. Uyu muhanzikazi waje aherekejwe n�itsinda ry�abantu 9, yabwiye itangazamakuru ko yiyumva nk�utashye mu rugo kuko ariho yatangiriye umwuga ubwo yabyinaga ahitwa Nyira Rock. Yijeje abakunzi be kuzabataramira bakanyurwa. Yagize ati �Nditeguye kandi ndizeza abakunzi banjye ko nzabaha igitaramo cy�umuriro. Bitegure kuryoherwa!� Sheebah yatumiwe i Kigali mu gitaramo cy�iserukiramuco ryiswe ATHF rizanitabirwa na Kizz Daniel ndetse n�abandi bahanzi ba hano mu Rwanda. Iri serukiramuco rizaba iminsi guhera ku wa 12-13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia. Sheebah akazaririmba ku itariki ya 12 Kanama 2022 mu gihe Kizz Daniel azaririmba bucyeye bwaho ku itariki ya 13 Kanama 2022. Abahanzi nka Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France nibo bazafatanya n�aba banyamahanga gususurutsa abazitabira ibi bitaramo. Kwinjira muri ibi bitaramo byombi ni 15.000Frw mu myanya isanzwe, 30.000Frw Mu myanya y�icyubahiro na 60.000Frw mu myanya y�ikirenga.

IZINDI NKURU