Uruganda Johnson & Johnson kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y�abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum.
Hashize igihe Johnson & Johnson iri mu nkiko ishinjwa ko iyi poudre itujuje ubuziranenge. Hari abayireze bavuga ko yabateye cancer. Ibirego birenga ibihumbi 38 nibyo byatanzwe.
Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by�isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.
Itangazo rya J&J rije nyuma y�imyaka ibiri uru ruganda rukomeye mu bicuruzwa by�ubuzima ruhagaritse igurishwa ry�iyi puderi muri Amerika.
J&J ihanganye n�ibirego ibihumbi birenga 10 by�abagore bavuga ko iyi pideri irimo ikinyabutabire cya asbestos cyabateye cancer y�imirerantanga
Uru ruganda rwavuze ko mu isesengura rwakoze, rwafashe umwanzuro ushingiye ku bucuruzi w�uko iyo poudre ihagaritswe ku isoko.
Mu 2020, ibikorwa byo gucuruza Baby Powder byari byahagaritswe muri Amerika na Canada kuko yari itangiye guta isoko bitewe n�amakuru ayerekeyeho.