Niyo Bosco nawe yanze kuririmba kuko batamwishyuye ndetse ariyambaza inkiko

Wpfreeware Views:430 August 15, 2022 IMYIDAGADURO
Ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo mu mujyi wa Kigali habaye igitaramo cyiswe ATHF cyari cyatumiwemo umunya Nigeria Kizz Daniel ariko agomba gufatanya n�abandi bahanzi ba hano mu Rwanda barimo na Niyo Bosco. ATHF ryari iserukiramuco (Festival) rigizwe n�ibitaramo byagombaga kuba mu minsi ibiri, kuwa Gatanu tariki ya 13 no kuwa Gatandatu 14 Kanama 2022. Niyo Bosco yari ku rutonde rw�abahanzi bagombaga kuririmba ku munsi wo kuwa Gatandatu ariko siko byaje kugenda kuko uyu muhanzi byarangiye ataririmbye. Amasaha yari yamamajwe y�igitaramo yageze nta muntu n�umwe urinjira kuri Canal Olympia aho cyagombaga kubera nyamara abahanzi o bari bahageze kandi biteguye. Byasabye gutegereza kugeza ku isaha ya saa tatu zirenga z�ijoro nibwo abashyushyarugamba Mc Tino na Anita bari bayoboye iki gitaramo bagitangije nubwo wabonaga hamaze kugera abantu mbarwa. Umuhanzi Sky2 niwe wabimburiye abandi kuririmba maze abandi barakurikira kugera kuri Bruce Melodie wabanjirije Kizz Daniel wari umuhanzi mukuru w�umunsi. Umuhanzi Niyo Bosco yari yahageze ari kumwe n�umujyanama we Irene Murindahabi n�abandi bari kumufasha, abitabiriye igitaramo bategereje ko aririmba baraheba kugeza gihumuje. Umujyanama wa Niyo Bosco yatangaje ko impamvu ataririmbye aruko batigeze bishyurwa amafaranga bari bumvikanye n�abateguye iki gitaramo. Mu butumwa Irene Murindahabi umujyanama w�uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwa Instagram, yiseguye ku banzu be batabashije kumubona muri iki gitaramo anahishura ko bashobora kwiyambaza inkiko. Yagize ati �Reka mfate uyu mwanya nihanganishe abakunda Niyo, ntabwo yaririmbye mu ijoro ryakeye muri ATHF kuko banze kutwishyura kandi Niyo Bosco ntabwo aririmbira ubuntu. Ibindi birambuye nzabibaha mu minsi ya vuba. Uyu muziki urarwaye igihe kinini Reka mbanze numve icyo Umunyamategeko wa MIE ambwira.� Murindahabi umujyanama wa Niyo Bosco yakomeje avuga ko nubwo kutaririmba muri iki gitaramo bibateje igihombo ariko ntibazacika intege kugeza igihe abategura ibitaramo bamenyeye agaciro k�abahanzi. Ibi bihita bihishura ko n�abandi mu baririmbye muri iki gitaramo batishyuwe amafaranga yose bavuganye n�abagiteguye. Ikibazo cyo kutishyura abahanzi batumiwe mu bitaramo gikomeje gufata indi ntera, Niyo Bosco abaye uwa kabiri wanze kuririmba mu byumweru bibiri bikurikiranye kubera iki kibazo. Ni nyuma ya Kenny Sol wanze kuririmba mu cyiswe Rwanda Rebirth Celebration cyabaye ku wa 6 Kanama 2022 cyatumiwemo The Ben.

IZINDI NKURU