William Ruto niwe watorewe kuba Perezida wa Kenya

Wpfreeware Views:172 August 15, 2022 AMAKURU
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe ibyavuye mu matora y�umukuru w�igihugu muri Kenya aho William Ruto wari usanzwe ari Visi Perezida w�iki gihugu ariwe watsinze. Hari hashize iminsi itandatu muri iki gihugu habaye amatora kuko yabaye ku itariki ya 9 Kanama 2022. William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye. Ruto yatsinze ku majwi 50.4% angana n�amajwi miliyoni 7,1 mu gihe Odinga yagize amajwi 48.9%. Abandi bakandida bari inyuma mu mahirwe ni David Mwaure Waihiga we yari yamaze gutangaza ko yemeye ko yatsinzwe amatora, ahubwo avuga ko ashyigikiye Ruto. Umukandida wa kane ni Prof. George Wajackoyah. Mbere y�amasaha make ngo hatangazwe uwatsinze aya matora, Visi Perezida wa Komisiyo y�Igihugu y�Amatora muri iki gihugu Juliana Cherera, yabwiye itangazamakuru ko we n�abandi bakomiseri batatu batemeranya n�ibyavuye mu cyicio cyanyuma cy�ibarura ry�amajwi. Icyakora asaba Abanyakenya kurangwa n�ituze ndetse abatanyuzwe bakayoboka inzira y�inkiko kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. William Ruto w�imyaka 55, yabaye Visi Perezida mu myaka 10 ariko aza gushwana na Perezida Uhuru Kenyatta wari ushyigikiye Odinga nk�uwo yashakaga kumusimbura.

IZINDI NKURU