Muri AS Kigali WFC habayemo impinduka

Wpfreeware Views:53 August 16, 2022 IMIKINO
Abatoza ba AS Kigali Women Football Club, bafashe icyemezo cyo guhindura kapiteni w'ikipe kuko uwari uriho hari ibyo batahurijeho. Ubwo iyi kipe yiteguraga kujya mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League] iri gukinirwa mu mazone bitewe n'aho ikipe zituruka, hari bimwe bitagenze neza birimo bamwe mu bakinnyi bayo bageze aho bahagarika imyitozo. Bitewe n'imyitwarire mibi ya bamwe mu bakinnyi bakuru b'iyi kandi bagakwiye gutanga urugero rwiza ku bato, byatumye umutoza mukuru, Sogonya Hamiss uzwi nka Cyishi, ahindura ubuyobozi bw'abakinnyi. Uwari kapiteni ari we Nibagwire Sifa Gloria, yahise yamburwa izo nshingano zihabwa Nibagwire Libell�e usanzwe akina inyuma ya ba rutahizamu. Amakuru avuga ko mbere y'uko AS Kigali WFC ihaguruka yerekeza muri Tanzania mu marushanwa ya CAF Champions League, umwuka utari mwiza muri iyi kipe. Gusa ntibikuraho ko iyi kipe yatangiye neza itsinda Fofila ibitego 2-1 byombi byatsinzwe na Usanase Zawadi.

IZINDI NKURU