Umunya C�te d'Ivoire, Monique S�ka agiye gutaramira mu mujyi wa Kigali

Wpfreeware Views:69 August 16, 2022 IMYIDAGADURO
Monique S�ka uri mu bahanzi kazi bakanyujijeho muri muzika yaba iwabo muri C�te d'Ivoire ndetse no muri Africa, ategerejwe i Kigali mugitaramo kizaherekeza ukwezi kwa Kanama 2022. Uyu mugore w�imyaka 56, yatumiwe i Kigali na RG Consult mu bitaramo isanzwe itegura ngaruka kwezi bizwi nka Kigali Jazz Junction. S�ka ari mu bahanzi babicaga bigacika mu myaka yashize aho yakoraga injyana ya Afro-zouk, abari bakuru guhera mu myaka ya 1985 nibo baguha ubuhamya bw�uburyo uyu mugore yari kizigenza muri muzika. Benshi bamenye Seka mu ndirimbo zitandukanye nka �Missounwa� ari nayo yitiriye album ye ya kabiri yasohoye mu 1989 ikaza gukundwa cyane birenga Africa izina rye ryamamara no muri Caribbean. Mu mwaka wa 1995 uyu mugore yaje gusohora indi album yise �Okaman� n�iyitwa �Adeba� yasohoye mu 1997 zose zimufasha kuba ikirangirire mu muziki ndetse atangira kwitwa umwamikazi wa Afro-zouk ku mugabane. Mu mwaka wa 2005 nibwo Seka yashyize hanze album ye ya munani yise �Obligada� ari nayo aheruka kugeza ubu. Biteganyijwe ko uyu mugore azataramira abanya-Kigali ku itariki ya 26 Kanama 2022 mu gitaramo kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), akazaba afatanyije na Mike Kayihura uri mu bagezweho hano mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo kubari kugura amatike mbere y�igitaramo ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 30.000Frw mu myanya y�ikirenga. Abazagura amatike ku muryango bazishyura 15.000Frw, 25.000Frw na 40.000Frw mu myanya y�ikirenga.

IZINDI NKURU