Hamissa Mobetto mu nzira aza i Kigali kwitabira Bianca Fashion Hub

Wpfreeware Views:172 August 17, 2022 IMYIDAGADURO
Hamissa Mobetto umunyamideli uri mu batigisa imbuga nkoranyambaga mu Karere ndetse yanamenyekanye cyane ubwo yavugwaga mu rukundo na Diamond bakaza no kubyarana, ategerejwe i Kigali aho yatumiwe mu birori by�imideli byiswe Bianca Fashion Hub. Ni ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori by�imideli �Bianca Fashion Hub� bitegurwa n�umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca. Kuri iyi nshuro ibi birori byatumiwemo abantu batandukanye barimo bafite amazina akomeye mu karere harimo umunyamideli akaba n�umushabitsi ubica muri Tanzania, Hamissa Mobetto akazaba ari mu kanama kazatanga amanota ku bazaba bahatanira ibihembo muri ibi birori. Amakuru agera kuri BTN avuga ko Hamissa Mobetto agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022. Mu bandi Biana yatumiye muri ibi birori harimo umuhanzi Eddy Kenzo uzataramira abazitabira ibi birori na Sheilah Gashumba ufite izina rikomeye muri Uganda, akazaba ayoboye abatambuka ku itapi itukura (Red carpet). Mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze gutangazwa ko bazasusurutsa ibi birori harimo Alyn Sano na Chris Eazy. Bikazaba ku itariki ya 20 Kanama 2022 kuri Camp Kigali. Kwinjira ni 10.000Frw mumyanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 300.000Frw ku meza y�abantu batandatu. Amatike akaba ari kugurishirizwa ku rubuga www.rgtickets.rw .

IZINDI NKURU