Afurika y'epfo:Imyaka 10 nyuma y'ubwicanyi bwa Marikana,ubutabera bukomeje kubura

Wpfreeware Views:95 August 17, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Afurika y'epfo,ku munsi w'ejo ibihumbi by'abaturage bahuriye mu mugi wa Marikana,ni nyuma y'imyaka icumi hapfuye abacukuzi b'amabuye y'agaciro bishwe na Polisi. Taliki 16 Kamena 2012,abantu 34 barishwe abandi 78 barakomereka ubwo Polisi yarasaga ku bakozi bakoraga muri Mine ubwo bari bahuriye ku musozi hafi yaho bakoraga basaba umushahara mwiza ndetse n'icumbi. Kubona ubutabera kuri aba bacukuzi ndetse n'imiryango yabo bikomeje kuba ingorabahizi. Umwe mubahagarariye ababuriye ababo aha hantu yavuze ko imyaka icumi yose ishize,ariyo mpanvu bahuriye kuri uyu musozi basaba ibisubizo ku wohereje abapolisi kuza kubicira abagabo,ndetse no kubakomeretsa nyamara bari baje gushaka imibereho. Nubwo hari abatawe muri yombi magingo aya ntawurahamwa n'icyaha. Ku ruhande rw'ubuyobozi bwatangaje ko bukiri gusoza ibijyanye n'indishyi z'akababaro dore ko bamaze gutangaho miliyoni enye n'ibihumbi maganatandatu by'amadorari ya Amerika ku miryango y'abagizweho ingaruka .

IZINDI NKURU