Afghanistan:Abantu 21 biciwe mu gitero cyabereye mu musigiti

Wpfreeware Views:70 August 18, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Afghanistan ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ku musigiti wa Sediqia habaye iturika rikomeye abantu 21 bakaba bamaze kwitaba Imana abagera kuri 33 barakomereka biganjemo abana.Nta mutwe urigamba ibyiki gitero. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo muri aka gace n�abataliban bakaba baramukiye mu gahinda hafi y�umusigiti,aho bazengurutse aka gace ka Khair Khana bafite umurambo wa Imam w�umusigiti nawe waguye muri iki gitero. Ibitero bikaba byari byagabanutse ubwo abataliban bafataga ubutegetsi ariko nanone ntibyari byagacika dore ko mu murwa mukuru Kaboul hari icyabaye muri uku kwezi,ibindi biba mu bice bitandukanye mu mpera z�ukwezi kwa kane mu gihe cya Ramadan ahaguye abarenga icumi. Khalid Zadran, Umuvugizi wa Polisi aho i Kabul, yemeje iby�icyo gitero, cyabereye mu Majyaruguru y�Umujyi wa Kabul. Umuvugizi wa Guverinoma y�Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yamaganye icyo gitero cy�ubwiyahuzi ariko anizeza ko abakoze ibyo byaha bazashyikirizwa ubutabera bidatinze, kandi bazahanwa.

IZINDI NKURU