Algeria:Inkongi z'umuriro zahitanye abagera kuri 38 abandi benshi barakomereka

Wpfreeware Views:96 August 18, 2022 AMAKURU
Mu gihugu cya Algeria ku munsi wejo bibasiwe n�inkongi y�umuriro ahaguye abantu bagera kuri 38,mu gace ka Setif ndetse no muri El Tarf hafi n�umupaka na Tunisie. Iyi ikaba ari imibare yatangajwe na Ministeri y�umutekano imbere mu gihugu.Biravugwa ko imibare myinshi y�abaturage yakomeretse dore ko El Tarf abataliban bagera kuri 50 bajyanywe mu bitaro.Imiryangi igera kuri 350 ikaba yavuye mu byabo ahitwa Souk Ahras. Kuva mu ntangiriro z�uku kwezi kwa munani hamaze kubarurwa inkongi 106 zitwika hegitare 800 z�amashyamba.Iki gihugu kinini kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n�inkongi ahanini bitewe n�imihindagurikira y�ikirere Umwaka ushize wa 2021 inkongi nkizi zahitanye abagera kuri 90 ndetse hegitare 100.000 zibasiwe n�inkongi.

IZINDI NKURU