Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa, byamaze kumenyekana ko ari mu buhungiro muri Maldives

Wpfreeware Views:66 July 13, 2022 AMAKURU
Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa, byamaze kumenyekana ko magingo aya ari mu buhungiro muri Maldives aho yahunze igihugu cye akoresheje indege ya gisirikare mu gihe imyigaragambyo y�abaturage binubira izahara ry�ubukungu ikomeje guca ibintu imbere mu gihugu mdetse aba bakaba bari b'igabije n'ingoro ye.Akaba yahungiye muri Maldives hamwe n�umugore we n�abamucungira umutekano babiri. Bakaba bageze mu murwa mukuru, Male, ahagana saa cyenda zo muri icyo gihugu . Ihunga rya Rajapaksa ribonwa nk�irishyize iherezo ku butegetsi bwari bwarigaruriwe n�umuryango mu myaka myinshi ishize muri Sri Lanka. Yari amaze igihe yihishe nyuma y�aho ikivunge cy�abantu cyari cyagose urugo rwe ku wa Gatandatu. Abigaragambya nabo ntibacogora aho kuri uyu wa gatatu muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe akaba yari yasezeranyije ko kuri uyu wa gatatu n'ubundi yegura. Biravugwa ko guhunga huti huti byatumye perezida Rajapaksa asiga inyuma ye igikapu kirimo impapuro zitandukanye ndetse n'amafaranga miliyoni 17,85 by'ama Roupi akaba angana n'ibihumbi 49 by'ama Euro

IZINDI NKURU