Kiyovu yikuyeho icyasha cyari kiyimazeho imyaka itanu

Wpfreeware Views:88 August 21, 2022 IMIKINO
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye shampiyona neza itsinda Bugesera FC ibitego 3-1, ihita inakuraho icyasha yari ifite cyo kudatsindira iyi kipe iwayo. Ku munsi wa Mbere wa shampiyona y'Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Kiyovu Sports ibifashijwemo na Hakizimana F�licien, Muzamiru Mutyaba na Mugenzi Bienvenue, yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama. Ntabwo ari intsinzi gusa Kiyovu Sports yahakuye ahubwo yanakuyeho agahigo kabiri yari ihafite ko kudatsindira Bugesera FC iwayo. Mu myaka irindwi iyi kipe y'Akarerere ka Bugesera imaze mu Cyiciro cya Mbere, itanu ishize yari iyimaze itaratsindirwa na Kiyocu kuri stade yayo. Bisobanuye ko ubusanzwe Bugesera FC iyo iri mu rugo, isanzwe igora iyi kipe yo ku Mumena ndetse umwaka ushize amakipe yombi yanganyije imikino yombi [ubanza n'uwo kwishyura]. Imikino yose y'umunsi wa Mbere wa shampiyona: Gasogi United 1-0 Mukura VS APR FC 2-1 Musanze FC Rwamagana City 0-1 Gorilla FC Rayon Sports 2-1 Rutsiro FC Sunrise FC 1-0 Police FC AS Kigali 2-0 �tincelles FC Espoir FC 1-0 Marines FC Bugesera FC 1-3 Kiyovu Sports.

IZINDI NKURU