Ferwafa yatangije amahugurwa y'abahoze bakina n'abakiri mu kibuga

Wpfreeware Views:70 August 21, 2022 IMIKINO
Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, ryatangije amahugurwa yo gufasha abahoze bakina umupira w'amaguru n'abakiri mu kibuga, azabafasha kwitegura gukorera Licence C CAF. Ni amahugurwa yatangijwe kuri iki Cyumweru. Ari kubera mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, azamara iminsi itanu. Abakinnyi 29 barimo abahoze bakina n'abagikina mu Rwanda, ni bo bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi 5 (Refresher course), mu rwego kubafasha kuzitabira andi mahugurwa y'ubutoza yo ku rwego rwa licence C CAF mu minsi iri imbere. Nkusi Edmond Marie ushinzwe Iterambere ry'Umupira w'Amaguru muri Ferwafa n'ibya tekiki ari ku mwe na perezida w'Ishyirahamwe ry'Abatoza mu Rwanda, Rwasamanzi Yves, ni bo batangije aya mahugurwa. Bamwe mu bakinnyi bakiri gukina bari muri aya mahugurwa, barimo Mugiraneza Jean Baptiste ukinira Police FC na Nshimiyimana Amran wa Musanze FC. Abandi bakinnye barimo ni Kamanzi Karim wakiniye APR FC, Kiyovu Sports n'Amavubi, Hakizimana Sabit uzwi nka Ma�tre wakiniye Panth�re Noir, Peter Otema, Rukundo Papy uzwi nka Chimanga, Enzo wakiniye Kiyovu Sports, Uwimana Jean d'Amour wakiniye Kiyovu, Police FC, La Jeunesse FC n'Amavubi, Ngabo Albert wakiniye ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports n'abandi. Mu minsi ishize Ferwafa yasohoye itangazo ryasaba abatoza babyifuza kwiyandikisha bazakora amahugurwa azabafasha kubona licence C CAF ndetse n'urutonde rw'abazayakora rwamaze gusohoka. Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Umupira w'Amaguru muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, aherutse kuvuga ko ikimuraje inshinga ari ukongerera ubumenyi abatoza bazafasha kuzamura abakiri bato.

IZINDI NKURU