Monique S�ka yageze i Kigali ateguza abakunzi be igitaramo cy�uburyohe

Wpfreeware Views:129 August 23, 2022 IMYIDAGADURO
Monique S�ka uri mu bahanzikazi babiciye muri Africa kuva mu myaka ya 1985, yageze i Kigali aho azataramira mu mpera z�iki cyumweru mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Ahagana ku isaha ya saa sita z�ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo Monique yageze ku kibuga cy�indege cya Kigali i Kanombe. Uyu mugore aje i Kigali ku butumire bwa RG Consult isanzwe itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri iyi nshuro akaba ariwe watoranyijwe mu gace bita �Legends Alive�. Akigera ku kiuga cy�indege yavuze ko ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda icyakora ngo yarasanzwe abizi ko ari igihugu cyiza. Ati �Biranshimishije kuba ngeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Ndabizi ko ari igihugu cyiza kandi gifite abaturage bahebuje. Sinjye uzabona kuwa Gatanu mbataramira mu gitaramo Legends Alive cyateguwe na RG Consult. Ntegereje kuzababona mwaje muri benshi kunshyigikira tugaherekeza Kanama mu mujyo umwe.� Monique S�ka w�imyaka 56 akaba akomoka muri C�te d'Ivoire, guhera mu myaka ya 1985 nibwo yatangiye kwamamara cyane mu njyana ya Afro-zouk yatumye yigarurira imitima ya benshi yaba ku mugabane wa Africa n�ahandi ku Isi. Iki gitaramo yatumiwemo i Kigali kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), akazaba afatanyije na Mike Kayihura uri mu bagezweho hano mu Rwanda. Imiryango izaba ifunguye guhera saa 6:30, igitaramo gitangire saa mbiri (8:00). Kwinjira muri iki gitaramo kubari kugura amatike mbere y�igitaramo ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 30.000Frw mu myanya y�ikirenga. Abazagura amatike ku muryango bazishyura 15.000Frw, 25.000Frw na 40.000Frw mu myanya y�ikirenga.

IZINDI NKURU