Donald Trump yasabye umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y'ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe

Wpfreeware Views:72 August 23, 2022 AMAKURU
Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika yasabye umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y'ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago. Mu kirego mu rukiko, itsinda ry'abanyamategeko rimwunganira ryasabye ko hashyirwaho umunyamategeko wigenga wo kugenzura inyandiko abakozi b'urwego rw'iperereza ry'imbere mu gihugu FBI batwaye muri uku kwezi. Amatsinda 11 y'inyandiko z'ibanga yakuwe muri urwo rugo rwa Trump rwo muri leta ya Florida ku itariki ya 8 y'uku kwezi kwa munani, nkuko FBI ibivuga. Trump arimo gukorwaho iperereza ku bishoboka ko yakoresheje izo nyandiko mu buryo bubi. Ba Perezida b'Amerika bagomba kohereza inyandiko zabo zose n'ubutumwa bwa email mu kigo cya leta cy'ubushyinguranyandiko bw'igihugu National Archive. FBI irimo gukora iperereza ku kumenya niba Trump yarakoresheje nabi ayo makuru ayakura mu nyubako y'ibiro bya Perezida, izwi nka White House, akayajyana mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago, nyuma yo kuva ku butegetsi. Yahakanye avuga ko nta kintu kibi yakoze, anavuga ko izo nyandiko zari zitakiri ibanga. Inyandiko y'ikirego y'amapaji 27 ni yo yatanzwe mu rukiko rw'i Florida. Trump arimo kurega ngo ahabwe urutonde rurambuye kurushaho rw'ibyakuwe mu nyubako ye, ndetse arasaba ko leta imugarurira ikintu icyo ari cyose cyatwawe kitari kijyanye n'ibikubiye mu ruhushya rwo gusaka. Abanyamategeko be banasabye ko umunyamategeko wundi utabogamye azanwa kugira ngo agaragaze niba izo nyandiko zafashwe zijyanye n'ibyo Perezida yemerewe by'umwihariko, ibi bituma ba Perezida babika bumwe mu butumwa buzwiho n'abantu bacyeya.

IZINDI NKURU