Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yongeye gutumirwa mu gitaramo agomba kuzaririmbamo mu mujyi wa Kigali muri Kanama 2022.
Amakuru BTN yamenya avuga ko The Ben azataramira i Kigali ku ya 6 Kanama 2022 mu gitaramo kizabera kuri Canal Olympia.
Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete itegura imikino yabakanyujijeho ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations, kikazaba nyuma yuko iyi mikino izaba isojwe.
The Ben azaririmbira i Kigali ku ya 6 Kanama nyuma y'icyumweru kimwe gusa azaba akubutse muri Suède aho azataramira mu mujyi wa Stockholm ku itariki ya 30 Nyakanga 2022.
Amakuru arambuye kuri iki gitaramo The Ben azakorera i Kigali akaza azashyirwa hanze mu misni irimbere.
The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali ku itaraiki ya 1 Mutarama 2020 mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena cyinjije Abanayrwanda mu mwaka mushya wa 2020.