The Ben agiye gutaramira i Kigali

Wpfreeware Views:71 July 08, 2022 IMYIDAGADURO
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yongeye gutumirwa mu gitaramo agomba kuzaririmbamo mu mujyi wa Kigali muri Kanama 2022. Amakuru BTN yamenya avuga ko The Ben azataramira i Kigali ku ya 6 Kanama 2022 mu gitaramo kizabera kuri Canal Olympia. Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete itegura imikino yabakanyujijeho ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations, kikazaba nyuma yuko iyi mikino izaba isojwe. The Ben azaririmbira i Kigali ku ya 6 Kanama nyuma y'icyumweru kimwe gusa azaba akubutse muri Suède aho azataramira mu mujyi wa Stockholm ku itariki ya 30 Nyakanga 2022. Amakuru arambuye kuri iki gitaramo The Ben azakorera i Kigali akaza azashyirwa hanze mu misni irimbere. The Ben yaherukaga gutaramira i Kigali ku itaraiki ya 1 Mutarama 2020 mu gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena cyinjije Abanayrwanda mu mwaka mushya wa 2020.

IZINDI NKURU