AS Kigali y'abagore yasinyishije umunyezamu

Wpfreeware Views:82 July 13, 2022 IMIKINO
Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru y'abagore, SheAmavubi, Itangishaka Claudine yongeye kugaruka muri AS Kigali Women Football Club yamuzamuriye izina. Ikipe ya AS Kigali WFC ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu mikino ya Cecafa y'abagore iteganyijwe kuzabera muri Tanzania mu Mujyi wa Arusha. Iyi kipe ibitse ibikombe bibiri, icya shampiyona n'icy'Amahoro, ikomeje kongera imbaraga zizatuma ibasha kwitwara muri aya marushanwa igiye kwerekezamo. Muri uko kongera imbaraga, AS Kigali WFC yasinyishije umunyezamu, Itangisha Claudine amasezerano y'ukwezi kumwe kugira ngo ajye kuyifasha kwitwara neza muri Cecafa. Uyu munyezamu wamaze no gushimwa na Association Najah Souss Football F�minin yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc ndetse akaba ategereje guhabwa Visa imwemerera kwinjira muri iki gihugu, ubundi akajya gutangira akazi. Amakuru BTN yamenye, avuga ko nta gihindutse uyu mukobwa we na mugenzi we, Kalimba Alice bazerekeza muri Maroc muri Kanama mu matariki yo hagati. Itangishaka yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y'i Rubavu, Fatima WFC y'i Musanze na OCL City yo muri DRC.

IZINDI NKURU