Ukraine:Igitero cy'Uburusiya kuri stasiyo ya gariyamoshi cyishe abantu 22

Wpfreeware Views:69 August 25, 2022 AMAKURU
Ukraine ivuga ko igitero cy'ibisasu bya rokete cy'Uburusiya ahategerwa gariyamoshi cyishe abantu 22, ni mugihe hari hashize amezi atandatu Uburusiya butangiye igitero cyabwo kuri iki gihugu,ninako kandi ku munsi w'ejo bizihizaga umunsi w'ubwigenge. Ukraine ivuga ko batanu mu bapfiriye muri icyo gitero mu mujyi wa Chaplyne wo mu burasirazuba bahiriye mu modoka kugeza bapfuye. Umuhungu w'imyaka 11 na we yishwe. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje iby'icyo gitero mu nama y'akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye . Yavuze ko abantu hafi 50 bakomeretse. Kugeza ubu Uburusiya nta cyo burabitangazaho. Zelensky yavuze ko yamenye iby'igitero cy'i Chaplyne, mu karere ka Dnipropetrovsk, ubwo yari arimo yitegura kugeza ijambo ku kanama k'umutekano ka ONU, avuga ko uku ariko Uburusiya bwiteguye inama y'akanama k'umutekano ka UN. yavuze ko ahicara abagenzi hane ubu harimo gushya... umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera. Mu kwezi kwa kane, igitero ku yindi stasiyo ya gariyamoshi cyishe abantu barenga 50. Umunsi wo ku wa gatatu Ukraine yawumaze irimo kwizihiza imyaka 31 ishize ibonye ubwigenge. Mbere, Zelensky yari yavuze ko Uburusiya bushobora kugira ikintu bukora cy'ubugome mu kudobya ibirori.

IZINDI NKURU