Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w�Umutekano muri Uganda yapfuye

Wpfreeware Views:115 August 25, 2022 AMAKURU
Gen Elly Tumwine wabaye Minisitiri w�Umutekano muri Uganda yapfuye, ni nyuma yuko mu minsi ishize byatangajwe ko arembye ndetse yajyanywe mu bitaro i Nairobi muri Kenya ngo abe ari ho avurirwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yashenguwe n'urupfu rwa Gen Tumwine ,avuga ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022.Yahamije ko Tumwine w�imyaka 68 yazize kanseri y�ibihaha mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu bitaro byo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Yaguye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi, aho yari amaze ibyumweru bibiri yivuriza kanseri. Gen Tumwine ni umwe mu basirikare bakomeye Uganda yagize, cyane cyane ku butegetsi bwa NRM ya Perezida Yoweri Museveni. Mu 1981 ubwo Museveni yajyaga mu ishyamba agashinga National Resistance Army NRA, Elly Tumwine barajyanye.Kuva igihe yinjiriye mu gisirikare cy�inyeshyamba mu 1980, Gen Tumwine, yabaye umwe mu bayobozi bakuru bacyo n�umuntu wa hafi mu butegetsi bwa Museveni.

IZINDI NKURU