Monique S�ka yagiranye ibihe byiza n�abakunzi be mbere yuko abataramira

Wpfreeware Views:137 August 26, 2022 IMYIDAGADURO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Monique S�ka yasabanye n�abakunzi be mbere yuko azakubataramira muri Kigali Jazz Junction iba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022. Nkuko bisanzwe bikorwa ku byamamare byatumiwe mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, ijoro ribanziriza iry�igitaramo umuhanzi ahura n�abafana be bagasabana ari nako bafata amafoto ku babyifuza. Ibi ninako byagenze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama 2022 aho umuhanzi ukomoka muri C�te d�Ivoire, Monique S�ka yasabanye n�abakunzi be mu birori bizwi nka �Meet and Greet� byabereye ahazwi nka Fuchsia Lounge muri Cercle Sportif de Kigali hazwi cyane nko kwa Jules. Abashoboye kwitabira uyu mugoroba bishimanye n�uyu muhanzikazi, bafata amafoto y�urwibutso, baraganira ndetse bagira n�umwanya wo kwumva zimwe mu ndirimbo ze mbere yuko azakubataramira kuri uyu wa Gatanu. Monique S�ka w�imyaka 56 ni umunyamuziki wamamaye mu njyana za Zouk, Afrobeat na Soukous, ndetse indirimbo ze zakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika, muri Cara�be n�ibirwa byo mu nyanja y�Abahinde. Igitaramo uyu mugore yatumiwemo i Kigali, kiraba kuri uyu wa Gatanu tarki ya 26 Kanama 2022 kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), akazaba afatanyije na Mike Kayihura uri mu bagezweho hano mu Rwanda. Imiryango izaba ifunguye guhera saa 6:30, igitaramo gitangire saa mbiri (8:00). Kwinjira muri iki gitaramo kubari kugura amatike mbere y�igitaramo ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 20.000Frw mu myanya y�icyubahiro na 30.000Frw mu myanya y�ikirenga. Abazagura amatike ku muryango bazishyura 15.000Frw, 25.000Frw na 40.000Frw mu myanya y�ikirenga.

IZINDI NKURU