Amavubi yakoreye imyitozo ya Mbere kuri Stade ya Huye

Wpfreeware Views:118 August 29, 2022 IMIKINO
Mu gukomeza gutegura umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera muri Alg�ria umwaka utaha, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, yakoreye imyitozo ya Mbere kuri stade mpuzamahanga ya Huye. Nyuma yo kuva muri Tanzania u Rwanda ruganyije na �thiopia 0-0, igikurikiyeho ni ugutegura neza umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 3 Nzeri 2022. Abakinnyi bose b'Amavubi, nta n'umwe ufite ikibazo kuko bose uko ari 25 bari bagiye gukina umukin ubanza, baracyari mu mwiherero kandi barakora neza imyitozo uko bikwiye. Amakuru aturuka mu mwiherero w'Amavubi, avuga ko umwuka ari mwiza, intero ari imwe gusa yo gusezerera ikipe y'igihugu ya �thiopia nk'uko byagenze muri CHAN yabereye muri Cameroun. Kugira ngo ikipe y'u Rwanda isezerere �thiopia, birayisaba gutsinda, yaba mu minota 90 cyangwa mu nyongera, cyangwa biciye muri za penaliti. Mu gihe �thiopia na yo biyisaba gutsinda cyangwa kunganya ariko amakipe yombi yinzijanije.

IZINDI NKURU